Print

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo aze kumubeshya ko akora ibitangaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 3849

Uyu mupasiteri yafatiwe muri Leta ya Anambra hafi y’urugo rw’umwe mu muryango w’umukire wo muri aka gace ari gutaba mu cyobo iki cyobo,niko gushyirwa muri iki cyobo yari amaze gucukura cyari cyuzuyemo ibyondo.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Facebook,yagaragaje uyu mupasiteri w’ikinyoma afite iki gishushanyo yashakaga gushyira muri iki cyobo yari yacukuye ngo aze kubeshya uyu mukire ko yari yararozwe ariko yamukijije.

Uyu mugabo w’umupasiteri yari yaje muri aka gace kubera ko yari yishyuwe akayabo n’uyu mukire yari yabeshye ko iwe hari ikibazo gikomeye agomba kumwishyura kugira ngo aze kumusengera bagitaburure mu butaka.

Uwitwa Nwanonenyi Ndigbo washyize hanze iyi video yabwiye abantu ko bagomba kureka gukurikira buhumyi abapasiteri babeshya ko bakora ibitangaza nkuko uyu yabigenje.