Print

Perezida Kagame aragirira uruzinduko mu gihugu cya Centrafrique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 699

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016.

Itangazo rya guverinoma ya Bangui ryo ku itariki 11 rivuga ko Perezida Kagame agiyeyo "gushimangira umubano w’ibihugu byombi".

Rivuga ko abategetsi b’ibihugu byombi bazasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centrafrique ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma ya jenoside mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi.

Kuwa 03 Nyakanga 2019,nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasuye u Rwanda aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.