Print

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata nka Papa we

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2019 Yasuwe: 3639

Abdallah Kleb Haruna afata nka se, yahose ari umuyobozi w’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, ndetse akaba ari na we wamugejeje bwa mbere muri shampiyona y’iki gihugu amuvanye muri APR FC ya hano mu Rwanda.

Haruna Niyonzima yakiniye Young Africans imyaka itandatu, ayivamo yerekeza muri mukeba wayo w’ibihe byose ari we Simba Sports Club.

Aya makipe yombi yayagiriyemo ibihe byiza, anayandikiramo amateka yo kuba umukinnyi umwe rukumbi washoboye gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona ya Tanzania yikurikiranya.

Ibigwi uyu musore ukomoka ku Majengo i Rubavu afite mu mupira wa Tanzania, bituma abakunzi ba ruhago muri iki gihugu babimwubahira, ku buryo banamuhaye akabyiniro ka “Fundi la mpira.”

Ku munsi w’ejo ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinagana na Taifa Stars ya Tanzania mu mukino wa gicuti, nyuma y’umukino Haruna Niyonzima yagize amahirwe yo kongera kubonana na Kleb afata nka se umubyara.

Aba bombi baraganiriye, baranifotozanya. Haruna kandi yanahuye na Haji Manara, umuvugizi wa Simba Sports Club yakubutsemo mbere yo kuza muri AS Kigali.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Haruna yagaragaje ko byamushimishije kongera kubonana na Kleb wahoze ari boss we.

Ati” Uyu munsi nahuye na papa akanaba boss wanjye. Uyu ni we watumye Tanzania yose imenya, nkibuka ko byari muri 2012…none uyu munsi twongeye guhura. Ndagusengera komeza usangambe abdra. Urenze kuba umuvandimwe wanjye, twabanye neza kandi wambereye umuntu mwiza. Imana ikomeze kukurinda kandi ikubeshe kure y’ibibi byose.”