Print

Hitabajwe Ingabo zirinda Perezida Museveni mu itangwa ry’ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2019 Yasuwe: 3428

Ibi bizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019, bikaba byarindishijwe abakomando cy abasirikare bashizwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kwirinda ko byakwibwa na bamwe mu banyeshuri bakaba bakopezwa.

Umuco wo kwiba ibizamini urasanzwe muri Uganda ku buryo mu ikorwa ryabyo haba harimo ruswa nyinshi aho ababyeyi bazitanga kugira ngo abana babo bakopezwe bazasohoke ari aba mbere bibaheshe andi mahirwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Ku banyeshuri ibi byabaye nk’agashya ubwo babonaga bazaniwe ibizamini mu modoka za gisirikare, birinzwe n’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) n’abashinzwe kurinda Perezida, umutwe wa gisirikare witwa SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda.