Print

Mico The Best yatangaje ubutumwa yifuza gutanga mu ndirimbo "Save the Date" yashyize hanze [VIDEO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 348

Mico waherukaga gukora indirimbo zakunzwe na benshi zirimo Twembi,Jamais na Circle,yavuze ko gushyira hanze “Save the date” ari ikimenyetso ndakuka cyereka abantu ko urukundo umusore akunda umukobwa rudashidikanywaho ari nayo mpamvu muri iyi minsi bigezweho cyane.

Uyu muhanzi ukorana na lebel ya KIKAC Music yavuze ko yandika iyi ndirimbo “Save the Date “yatekereje cyane ku kuntu umusore benshi bakunze kuvuga ko ajarajara mu rukundo iyo asohoye “Save the Date” ahita agirirwa icyizere bigatuma abamunengaga babona ko yateye indi ntambwe.

Mico the Best uri mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki, n’umwe mu bibazwaho cyane igihe azakorera ubukwe cyane ko nta na “Save the Date” arashyira hanze, gusa yatangaje ko mu byifuzo afite harimo ko umwaka utaha wa 2020 wazamusiga yaramaze gusohora gukora ubukwe.

Iyi ndirimbo “Save the Date” yakozwe mu buryo bw’amajwi(Audio) na Davydenko mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bagenzi Bernard.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "SAVE THE DATE" YA MICO THE BEST: