Print

Abantu 3 barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2019 Yasuwe: 1696

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi aganirana KT radio yavuze ko kugeza mu masaha ya 09:30 z’ijoro tariki ya 15 Ukwakira 2019 ababuze bari bataraboneka.

Uwo muyobozi avuga ko abatwawe na Nyabarongo bari bavuye gukora mu mirima y’umuceli bafite mu Karere ka Ruhango bagashaka kwambuka Nyabarongo nk’uko basanzwe babigenza.

Ngo habanjye kwambuka abana babiri Nyabarongo ibuzuriraho hanyuma umwana wa gatatu ashatse kujya kubatabara se wabo aramubuza yigiramo na we iramutwara.

Uwo mwana warusimbutse we yagiye kunyura ku kiraro kiri hafi aho ari naho ubuyobozi buhera bwongera kwibutsa abaturage gukoresha ibiraro biri kuri Nyabarongo cyane ko amazi ari kwiyongera kubera imvura imaze iminsi igwa.

Ubuyobozi bukomeje kwihanganisha ababo baburiye muri uriya mugezi gusa bwanatabaje imirenge ikora kuri Nyabarongo kugera ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere kubafasha bagatanga amakuru igihe babona umuntu babona watwawe n’amazi.