Print

Nulu umusaza wo muri Uganda w’imyaka 94 wari ufite abagore 19 n’abana 100 yarongoye abandi 4

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2019 Yasuwe: 2704

Aba bagore 19 yari asanganwe yababyayeho abana basaga 100, ubu akaba akomeje kwagura umuryango yongera abagore.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Uganda, Dailymonitor kibitangaza, Nulu akomoka mu gace ka Ruyonza, kamwe mu duce two muri Uganda tuzwiho ubuharike cyane.

Mu Kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko ibyishimo bye ari ukugira abagore benshi n’abana, bagakora umuryango.

Yagize ati “Ku bw’ibyago bane mu bagore banjye ntitukiri kumwe, bansiganye abana,… Nkomeje kurongora mu gihe nkifite ubuzima n’abana. Mu bana n’abagore niho nkura umunezero, uyu niwo mutungo wanjye w’ukuri”.

Kugeza ubu abana 66 nibo baba kwa Ssemakula, umuto afite amezi umunani mu gihe umugore we muto afite imyaka 24 y’amavuko.


Comments

mazina 16 October 2019

Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane.
Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.