Print

Mushiki wa Diamond yise Harmonize umugambanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2019 Yasuwe: 2225

Uyu muhanzi yavuye muri Wasafi ku wa 10 Ukwakira atangaza ko yatangije inzu ye bwite itunganya umuziki maze ayiha izina rya “Konde boy world wide”,gusa nubwo kugeza ubu Diamond Platnumz ntacyo arabivugaho,mushiki we yagereranije umuhanzi Harmonize n’umugambanyi kubera yavuye muri wasafi atabateguje.

Mushiki wa Diamond queen Darleen yagize ati “Nta kintu yaburanye Diamond, ariko ubuzima burakomeza, reka tureke kuvuga kuri uwo muntu, tumureke iyo umuntu agutengushye ugerageza kujya kure ye, kugeza ubu ntacyo nzi ku buzima bwe ntanicyo nshaka kubumenyaho.”

Queen Darleen ngo yatunguwe cyane no kubona umwana wa musaza we na Tanasha Donna yaravutse umunsi umwe n’isabukuru ya Diamond Platnumz, ati "ni Imana yabikoze, Tanasha yabyaye nyuma y’amezi 10 kandi nanjye natwise amezi cumi na kumwe".