Print

Umugabo wakubitiye mu cyumba ishoka umugore we nyuma yo kumubonana n’umugabo yakekaga ko basanzwe basambana yaburanishirijwe mu ruhame

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2019 Yasuwe: 4953

Ni Urubanza rwatangiye saa 16h30 ruburanishirizwa mu ruhame aho uyu mugabo witwa Harerimana Anastase yari atuye.

Umucamanza yatangiye amusobanurira icyaha aregwa,Harerimana yemerera urukiko ko koko ari we wiyiciye Umugore akoresheje ishoka gusa ngo yabitewe n’umujinya. Yagaragarije urukiko ko atari yaragambiriye kwiyicira umugore bari bamaranye imyaka 21 dore ko babyaranye abana 6 ngo ahubwo yabitewe nuko umugore we yari atangiye kujya asahura umutungo w’urugo ndetse no kujya mu ngeso z’ubusambanyi.

Uyu mugabo avuga ko Ku itariki 16 nzeri yabonye Umugore we ari kumwe n’uwo yakekaga ko basanzwe basambana azibiranywa n’uburakari bageze mu cyumba bararagamo amukubita ishoka mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uyu mugabo yari yaracuze umugambi wo kwica Umugore we ngo kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane dore ko uyu mugabo yari yarareze Umugore we mu rukiko asaba ko rubatanya,ikindi umushinjacyaha yashingiragaho agaragaza ko uyu mugambi uyu mugabo yari awumaranye iminisi ngo nuko ishoka yakoreshejwe yari iri mu cyumba bararagamo,aha ni ho umushinjacyaha yahereye amusabira guhanishwa igihano cyo gufungwa Burundu.

uregwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha cy’indengakamere nyuma asaba imbabazi u Rwanda n’abanyarwanda. Abaturage bari bitabiriye iri buranisha bavuze ko basanga Urubanza nk’ uru ari isomo Ku bandi bafite amakimbirane mu miryango dore ko abenshi bafata umwanzuro wo kwica abo bashakanye baba basanzwe bazwiho bene ayo makimbirane.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko gucira urubanza nk’uru mu ruhame bituma uwashakaga gukora icyaha atinya uburemere bw’ibihano azahabwa aramutse ahamijwe n’urukiko icyo cyaha .

Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’uru rubanza izasomerwa mu ruhame mu kagari ka Nyange umurenge wa Bugarama Tariki ya 29 Ukwakira 2019 .