Print

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze ibyifuzo bya Zidane ushaka kizigenza wo muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 3555

Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 86 z’amapawundi yarangiza ikongeraho n’umukinnyi James Rodriguez kugira ngo ibone uyu Mufaransa N’golo Kante uhetse Chelsea.

Mu myaka 2 ishize,ikipe ya Real Madrid yaguze abakinnyi 2 bakomeye muri Chelsea barimo umunyezamu Thibaut Courtois na Eden Hazard ariko kuri ubu irashaka na N’golo Kante kugira ngo ayifashe kuziba icyuho cy’abakinnyi bo hagati barimo Casemiro utakiri ku rwego rwo hejuru, Luka Modric ushaje na Toni Kroos umaze kunanirwa kubera igihe kinini amaze ataruhuka.

Zidane afite inzozi zo gukorana na N’golo Kante kuko akunda imikinire ye ariko bizamugora kuko uyu mukinnyi afite amasezerano maremare.

Kante aherutse gutangaza ko aafite gahunda yo kuva muri Chelsea gusa Zidane yavuye kuri Pogba ahanga amaso Kante umaze imyaka 4 yikurikiranya ari ku rwego rwo hejuru.

Real Madrid yashakaga kugurisha James Rodriguez mu mpeshyi ishize ariko abuzwa nuko abakinnyi Zidane yifuzaga batabonetse.


N’golo Kante arifuzwa cyane na Real Madrid