Print

MINEDUC yafashe umwanzuro ukomeye uzayifasha kuzamura ireme ry’uburezi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 2765

Minisitiri w’Uburezi,Dr Eugene Mutumura yabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo gukomeza gushakisha ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ko hari gahunda igiye gushyirwa mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu, aho ishuri rizajya rigira umwarimu urishinzwe n’undi umwe cyangwa babiri bamwunganira.

Yagize ati “Umubare w’abarimu ugereranyije n’abanyeshuri bigisha mu cyumba ntuhagije, ni yo mpamvu mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, ishuri rimwe rizaba rifite umwarimu urishinzwe n’abandi babiri bo kumwunganira.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko hagiye kongerwa umubare w’abarimu kugira ngo iyi gahunda igerweho mu gihugu hose.

Minisitiri yavuze ko icyumba cy’ishuri kirimo abanyeshuli 70 gikwiye kuba gifite abarimu babiri bakajya bunganirana.

MINEDUC ivuga ko iyo umwarimu umwe yigishije abanyeshuli benshi bituma bamwe bacyura ubusa ariyo mpamvu hagiye gushyirwaho abarimu 2 kugira ngo bajye bakurikirana imyigire y’abana ndetse bagire urwego rumwe mu myigire.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu burezi umwaka ushize n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu mwaka utaha yabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2019.


Comments

[email protected] 17 October 2019

Ntabanga ririmo MINEDUC irahuzagurika, ibyemezo bihindagurika burikanya bituma ntagikorwa m’uburezi kiramba nibyo byica ireme ry’uburezi.
Gushaka kugenzura byose ukananirwa Gutanga ireme mu mashuli ya Leta ukajya no gusuka amazi mubikorwa n’amashuli y’igenga yageragezaga gufasha ababyeyi kwigisha abana babo uko babishaka ngo aha nakore nk’ibikorwa muri Leta n’ibi ibizingamishije uburezi bw’urwanda. MINEDUC ni mese kamwe ifata amashuli ya Leta iyagire ikitegererezo kubera Program nziza iyafitiye nibona bizamuye ireme, ibona no kujyana izo gahunda zayo mu mashuli y’igenga naho ubundi turajya irudubi