Print

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho izina rye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 5814

Nkuko ikipe ya Rayon Sports yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter, Rutanga arifuza guhura n’uyu mwana wakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akamufasha nyuma yo kubona iyo foto.

Rayon Sports yagize iti"Ubu-Rayon burya buravukanwa,
Ubu-Rayon burya ni nk’ingabire, uwo Imana yahaye arabuvukana akazanarinda abusazana... Kapiteni wa #Gikundiro Eric RUTANGA arifuza guhura n’uyu mwana akamugenera umwenda mushya we n’ubundi bufasha. Uwaba amuzi akabahuza yaba agize neza."

Iyi foto y’uyu mwana yafotorewe ku mazi yambaye umupira ushaje wacitse ku rutugu, inyuma ku mugongo handitseho Rutanga na nimero 3 akina yambaye, munsi hariho akabyiniriro ke ka Kamotera.
Rutanga arashaka kugera ikirenge mu cya Muhadjiri nawe wemeye gufasha umwana wo mu karere ka Gisagara wafotowe yiyanditseHO ku mupira we n’ikaramu izina Muhadjiri n’ikipe ya APR FC.



Rutanga arifuza guhura n’uyu mwana umukunda akamufasha