Print

Eden Hazard yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Real Madrid bamaze iminsi bamwibasira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 3381

Hazard wagiye muri Real Madrid mu mpeshyi aguzwe akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi, yabwiye abafana ba Real Madrid bamwibasira ko atazi ururimi rw’ icyesipanyole bamutukamo bityo ntacyo ibitutsi byabo byamuhungabanyijeho.

Yagize ati “Ntabwo ndamenya Icyesipanyole [Spanish] niyo mpamvu ntumva abanenga.Ndabizi neza ko abantu bose bavuga Real Madrid ahantu hose,niyo mpamvu nayerekejemo.Nta kibazo na kimwe ndahura nacyo mu ikipe kugeza ubu.”

Hazard ntiyatangiye neza mu ikipe ya Real Madrid kuko kugeza ku munsi wa 8 wa La Liga afite igitego 1 gusa kandi mu mwaka washize muri Chelsea yaratsinze ibitego 21 mu marushanwa yose akanahesha iyi kipe igikombe cya Europa League banyagiye Arsenal 4-0.

Hazard amaze igihe avugirizwa induru n’abafana ba Real Madrid ndetse abandi bakamutukira ku mbuga nkoranyambaga gusa yabwiye The Sun ko ibyo bamutuka atabyumva kuko atazi ururimi rw’Icyesipanyole.


Comments

mazina 16 October 2019

Baca umugani ngo "A quelque chose Malheur est bon".Kuba uyu atumva ururimi rwa Spanish,biramufasha kubera ko atumva ibitutsi byabo.Gusa tuge tumenya ko mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,abantu bazavuga ururimi rumwe gusa.Iyo paradizo izaturwamo n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.
Ibibazo byose bizavaho,harimo urupfu n’indwara.