Print

Umusarani wa zahabu uherutse kwibwa mu Bwongereza ukomeje gufungisha abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 3083

Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari esheshatu y’u Rwanda).

Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga ’America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani "byangije inzu bikanahateza umwuzure" kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer - umuvandimwe wa Churchill - uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.

Yagize ati: "Ntawe byakorohera kucyiba".


Inzu y’amateka uyu musarani wibwemo

Inkuru ya BBC