Print

Sudan:Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ishimangira ubwitange[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2019 Yasuwe: 692

Abapolisi bambitswe imidari bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.

Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace ka Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni nawe wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.

Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’apolisi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff), Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangonga yari anahagaraiye umuyobozi wa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, hari n’umuyobozi wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi, hari kandi komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal Maj. Gen Chol Atem, hari kandi abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’ intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Mu ijambo rye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngororamubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.

Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal wakagezemo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara.