Print

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Bugesera FC cyo kwishyura abakinnyi yirukanye bidakurikije amategeko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2019 Yasuwe: 2074

Ku munsi w’ejo taliki ya 16 Ukwakira 2019, nibwo abakinnyi barimo Nimubona Emery, Mugenzi Bienvenue, Ahishakiye Jacques, Munyabuhoro Jean d’Amour, Muhire Anicet, Nsabimana Jean de Dieu na Kayiranga Divin bageze kuri FERWAFA baje kumva imyanzuro y’ikirego cyabo cyo kwishyuza Bugesera FC.

Aba bakinnyi bose uko ari icyenda bishyuzaga Bugesera FC asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko yabirukanye kandi bari bakiyifitiye amasezerano.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’uko aba bakinnyi bari barishyuje amafaranga yabo bari baberewemo n’ iyi kipe ariko ntibayabahere igihe ni bwo bahise biyambaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo ribarenganure.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kari kagizwe na Munyankumburwa Jean Marie, Nayandi Abraham na Munyankaka Ancille kemeje ko Bugesera FC igomba kwishyura aba bakinnyi yirukanye,miliyoni zisaga 15 ibabereyemo bitarenze muri Mutarama 2020.

Uyu mwanzuro wafashwe hari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC,Sam Karenzi, usanzwe ari nawe muvugizi wayo.