Print

Nyuma y’amezi 4 gusa Dj Miller na Gihozo barushinze,bibarutse umwana wabo w’imfura banahishura izina rye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2019 Yasuwe: 2398

Iyi nkuru nziza, kuri DJ Miller yayisangije abarenga ibihumbi 35 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2019, aho yashyizeho ifoto igaragaza akaboko k’umwana n’urutoki rw’umuntu mukuru ruri munsi y’ikiganza cye.

DJ Miller yahise anahishura ko imfura ye na Nigihozo Hope ari umukobwa ndetse rimwe mu mazina ye ari Shani. Ati “Urakaza neza mukobwa so aragukunda Shani.”

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata. Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri resitora. Batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller na Nigihozo bakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019 bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya. Muri iki gihe yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, aheruka gushyira hanze ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.