Print

Rayon Sports yemeje ubwegure bwa Visi perezida wayo Twagirayezu Thadee

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2019 Yasuwe: 2595

Mu nama yahuje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports, Zitoni Pierre Claver, umunyamategeko wa Rayon Sports, Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports na Aimable Sibomana, umujyanama wa Komite wa Rayon Sports.

Nkuko umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabitangaje, bakiriye ubwegure bwa Twagirayezu Thadee weguye ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bayo n’abakunzi bayo ko bwakiriye ibaruwa yo kwegura kwa Twagirayezu Thadee wari vice perezida wayo weguye ku mpamvu ze bwite.

Twagirayezu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amaze amezi 3 gusa atowe mu nama y’inteko rusange yateranye kuwa 14 Nyakanga 2019,igatora perezida Munyakazi Sadate hanyuma nawe agasaba ko uyu Twagirayezu amubera Visi perezida wa mbere.