Print

Kwa papa bashyizeho ishapure y’ikoranabuhanga ihenze cyane kugira ngo bigarurire urubyiruko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2019 Yasuwe: 3868

Iyi shapure iracyakosha kuko igura amadorari ya Amerika 109 (99,000Frw).

Umuntu ashobora kuyambara nk’umurimbo wo ku kaboko, itangira gukora iyo ukoze ikimenyetso cy’umusaraba.

Iyi shapure ihujwe na ’application’ yitwa "Click to Pray eRosary" yakorewe gufasha abakiristu gatolika gusengera amahoro.

Iyi ’app’ ikwereka uko uhagaze mu kuvuga ishapure, kandi ifite amashusho n’amajwi bisobanura ishapure.

Ishapure isanzwe ifasha mu gusenga no kwegera Imana mu bitekerezo. Amapfundo yayo yifashishwa mu gusubiramo amasengesho amwe ya kiriziya.

Itangazo rya Click to Pray, abakoze iyi shapure nshya y’ikoranabuhanga, rivuga ko "ije guhuza uburyo busanzwe bwo gusenga n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi".

Agakoresho k’iyi shapure kakozwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Taiwan yitwa GadgTek Inc.

Aka gakoresho (ishapure y’ikoranabuhanga) ntacyo kaba n’iyo kari mu mazi, gakorana kandi na telephone zigezweho zikorsha Android na iOS.

Ntabwo ari ubwa mbere kiliziya gatolika igerageje kwiyegereza urubyiruko rugendana cyane n’ikoranabuhanga muri iki gihe.

Mu 2018, umuryango gatolika w’ivugabutumwa watangije "Follow JC Go!".

Iyi ni ’app’ y’imikino ikoze nk’umukino wa Pokemon Go. Abawukina bagenda "bafata" abatagatifu aho gufata ibisimba nko muri Pokemon.


Comments

Elie 21 October 2019

Ibyo ntibikureba Sezikeye we. Imana niyo izaca urubanza.


Elie 21 October 2019

Ibyo ntibikureba Sezikeye we. Imana niyo izaca urubanza.


sezikeye 18 October 2019

Ntabwo ari Gatulika yonyine ikoresha ISHAPULE mu gusenga.Hari n’andi madini,urugero Abaslamu n’aba Bouddhists.Ese ni ngombwa gusenga dukoresha Ishapule?Imana ibibona gute?Bible isubiza ibyo bibazo byombi.Kubera ko Imana ari "umwuka",bible ivuga ko tugomba kuyisenga "mu mwuka".Nukuvuga kuyisenga nta kintu tureba.Niko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Ikindi kandi,muli Matayo 6:7,iyo dusenga Imana itubuza "gusubiramo amagambo amwe".Babyita "rabacher" mu gifaransa.Muzi ko ariko bigenda iyo umuntu avuga ishapule.Yesu yadusabye gusenga Imana gusa kandi nta kintu twifashishije.Undi murimo yadusabye muli Yohana 14:12,ni ukumwigana tukajya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’imana,aho kwirirwa tuvuga mu mutwe ishapule.