Print

Umugore w’icyamamare muri Filimi yitwa ’Tarzan’ yatewe icyuma n’umwana wabo ahita yitaba Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2019 Yasuwe: 2059

Uhagarariye polisi yo mu gace ka Santa Barbara muri leta ya California yatangarije ikinyamakuru ‘The Telegraph cyandikirwa muri iki gihugu ko uyu mugore witwa Valerie Lundeen w’imyaka 62 yapfuye ateraguwe ibyuma n’umuhungu we w’imyaka 30 kugeza apfuye aho umurambo we wasanzwe mu rugo iwe na polisi ufite n’ibikomere byinshi.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu muhungu wa Valerie ndetse na Ron Ely witwaga Cameroon Ely nawe yaje guhita araswa na polisi agahita yitaba Imana ubwo yahamagarwaga ikaza gutanga ubutabazi igasanga uyu musore akiri hafi aho murugo bityo agashaka kuyirwanya bigatuma polisi yitabara ikamurasa isasu bityo nawe agahita apfa nk’uko umuyobozi wa polisi yabitangaje.

Amakuru agaragaza ko icyatumye uyu muhungu yubahuka nyina kugeza ubwo anamwishe ari uko nyina yari yarwanye na se Ron Ely kuri ubu ufite imyaka 82 bivugwa ko yari yamukomerekeje bikabije n’ubwo umuyobozi wa polisi yo muri aka gace ka Santa Barbara we abihakana ahubwoakavuga ko Ron Ely yari yakomeretse byoroheje agahita ajyanwa kwamuganga kandi ko atatinzeyo kuko muganga yahise amusezerera yorohewe.

Ron Ely ni umukinnyi w’ikirangirire wa filimi y’uruhererekane yamenyakanye cyane kuri za televiziyo yitwa Tarzan mu myaka y’ 1960. Ely yashakanye na Valerie Lundeen wigeze no kwegukana ikamba ry’ubwiza muri America mu mwaka w’1981 nuw’1982 kuri ubu bakaba bari bafitanye abana 3.