Print

Umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ku rukundo biri kuvugwa ko ruri kuvuza ubuhuha hagati ye na Sadio Mane[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2019 Yasuwe: 4303

Ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Ivi video itarimo ijwi na rimwe ry’abavuga, yari igizwe n’amashusho Kate aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mashusho uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Kate Bashabe yabwiye itangazamakuru avuga ko na we aribwo akibona ayo mashusho, avuga ko nta kuri kuri muri aya mashusho, ndetse ashaka kugereranya abayakwirakwije nk’abadatekereza neza ati “Si bazima”.

Yagize ati “Wapi wapi nta hantu bihuriye. Buriya ni ukubera yapostinze iriya ndirimbo ya Meddy, cyangwa bakaba ari uko bambonye ndi i Liverpool ngiye kwirebera umupira”.

N’ubwo bitoroshye kwemeza ko Sadio na Bashabe baba bari mu rukundo cyangwa banaziranye byihariye, nta gihe gishize Bashabe agaragaye mu mujyi wa Liverpool azenguruka urusisiro rwa Merseyside ikipe ya Liverpool ibamo ari na ho Sadio atuye.

Icyo gihe, Kate yagaragaye ari mu maduka acuruza imyenda ya Liverpool agiye kugura umwenda yagombaga kurebana umukino wa Liverpool na Norwich, aza no kugaragara yifata amashusho menshi ari mu myanya y’icyubahiro muri Stade y’iyi kipe.

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha, akaba anazwi kubera kwitabira amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.


Comments

hitimana 18 October 2019

Abakobwa bakwiriye kwitondera ibi byateye bavuga ngo "bari mu rukundo na kanaka".Bakobwa,muge mumenya ko abahungu n’abagabo hafi ya bose nta kindi baba bashaka uretse ko muryamana.Iyo babigezeho,ikiba gisigaye ni Bye Bye.Araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo Imana yaturemye idusaba?Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.