Print

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 3297

Ku munsi w’ejo nibwo Bugesera FC yashyize hanze ibaruwa yamagana icyemezo cya FERWAFA cyo kwemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo gukina nayo saa kumi n’ebyiri ariko byarangiye ibyemeye nyuma y’ibiganiro.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,iyi nama yamaze amasaha arenga 3, yarangiye hamejwe ko umukino Rayon Sports izakiramo Bugesera FC, uzaba ku wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira saa 18H00, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bugesera FC yavuze ko idashobora gukina saa kumi n’ebyiri kubera abafana bayo baturuka kure batabasha kwitabira uyu mukino wa nijoro gusa byarangiye ivuye ku izima.