Print

Bisi y’itorero ry’Abapantekoti yafatiwemo udupfunyika tw’urumogi dufite agaciro Ka Miliyoni

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2019 Yasuwe: 4969

Iyi modoka bivugwa ko yafatiwe mu muhanda wo mu Mujyi wa Voi muri Kenya. Nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi yo muri iki gihugu, ugamije guhasha ibiyobyabwenge muri iki gihugu.

Polisi yatangaje ko yasanzemo udupfunyika 230 dufite agaciro ka miliyoni imwe n’igice z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyoni zisaga umunani).

Bernastein Shali, umwe mu bayobozi ba bapolisi bo muri ako gace, yabwiye The Star ko iyi bisi yari itwaye abantu bavuye mu Mujyi wa Kilifi bagiye gushyingura ahitwa Homa Bay ariko ngo mu kugaruka iza irimo urumogi.

Uyu muyobozi wa polisi avuga ko iyi bisi yafatiwe ku muhanda Nairobi-Mombasa.

Ubuyobozi bw’itorero rya Pantekoti ntiburagira icyo bushyira ahagaragara, nyuma y’ifatwa ry’iyi modoka yari itwaye ibintu bitemewe n;amategeko y’igihugu cya Kenya.