Print

Rulindo: Inkongi y’umuriro yatwitse amacumbi y’abanyeshuli muri APAPEC Murambi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 1119

Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019,nibwo amacumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127,yafashwe n’inkongi y’umuriro arashya arakongoka ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari birimo birakongoka.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aya macumbi ari gushya,abanyeshuli bahagaze hakurya bari kureba ukuntu ibikoresho byabo biri gukongorwa n’umuriro.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa abashinzwe kuzimya batabaye hakiri kare kugira ngo iyi nkongi idafata izindi nyubako.

Nta muntu numwe wishwe cyangwa ngo akomereke kubera iyi nkongi y’umuriro.Ubuyobozi buri gushaka uko aba banyeshuri babona aho barara.