Print

Icyemezo cy’ Umuhesha w’Inkiko gitegeka Ayinkamiye Madeleine gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko

Yanditwe na: Ubwanditsi 18 October 2019 Yasuwe: 1054

Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’icyenda (2019), umunsi wa 16 w’ukwezi k’Ukwakira (10),

Jyewe Me Gahirwa Emmanuel, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga,

Nshingiye ku rubanza RC 0326/15/TB/KMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kuwa 28/6/2016,

Nshingiye ku ngingo ya 49 y’itegeko No. 12/2013 ryo kuwa 22/3/2013 rigena umurimo w’Abahesha b’Inkiko,

Nshingiye ku myanzuro y’urubanza RC 0326/15/TB/KMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kuwa 28/6/2016 iri ku mugereka w’iki cyemezo,

Mbisabwe na Nahayo Vincent,

Ntegetse Ayinkamiye Madeleine gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko rwavuzwe haruguru ibi akabikora mu gihe kitarenze amezi abiri (2) kubera ko abarizwa ahatazwi.

Kugira ngo Ayinkamiye Madeleine atazitwaza ko atabimenye, ntangaje iki cyemezo hamwe n’imyanzuro y’urubanza rurangizwa mu nkiko zisumbuye zose zo mu Rwanda uko ari 12 no mu kinyamakuru Umuryango cyo kuwa 18 Ukwakira 2019

Me Gahirwa Emmanuel
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Icyemezo cy’Umuhesha w’Inkiko


Imyanzuro y’urubanza RC 0326/15/TB/KMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kuwa 28/6/2016