Print

TMC wo muri Dream Boys yavuze ku buzima bwe buri imbere nuko umugore we yazaba ameze

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2019 Yasuwe: 1701

TMC yatangaje ko yifuza kuzakora ubukwe n’umukobwa Imana izaba yamuhitiyemo nde tse witeguye kuzajya umwubaha ntamugore cyangwa ngo ateshuke ku nshingano ze bityo bagasangira ubuzima.

Uyu muririmbyi w’icyamamare muri muziki w’u Rwanda TMC kuri ubu wujuje imyaka 30 iherekejwe n’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10 we na mugenzi Nemeye Platini.

Uyu musore ntiyakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo nka mugenzi we Platini. Yabwiye Inyarwanda ko yamaze kwiyubakamo ubushobozi ku buryo ntacyo abura ngo akore ubukwe ahubwo ngo aracyategereje umukunzi Imana izamuhitiramo umukwiriye.

Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye yagiyeagaragaza ibyo yashingiraho mu guhitamo uwo barushingana ariko ngo ubu ari muri benshi bemera ko umukunzi atangwa n’Uwiteka.

Yakomeje ko nk’undi musore wese ugeze mu myaka y’ubukure yifuza kurushinga. Ati “…Ntababeshye n’icyo cyifuzo umuntu wese uri mu myaka yacu aba afite ariko rero buriya umugore ni Imana imuguha ariko icyifuzo cyanjye n’ejo narushinga.”

Uyu muhanzi avuga ko abo mu muryango we n’abandi bamushyiraho igitutu bamubaza icyo abura kugira ngo abereke umukazana. Avuga ko agerageza kwiyumanganya no kwirengagiza ibyo abazwa, ariko ngo abo bangana bamaze kurushinga ari naho benshi bahera bamubaza icyo we abura.

Ati “Yego! Ahubwo ubu noneho iraza guturitsa igipimo. Mbura icyo mvuga urumva abona nduta baba barashatse nyine nka ‘famille’ yo izo ‘details’ ntabwo wazibaha baba bumva ko gusa ufite ikibazo kuba utarimo kubikora ari muri wowe uba uvuga Mana mpa uwo ugomba kumpa utazansaza nanjye ntazasaza.”

Mujyanama Claude uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka TMC akomeza avuga ko igihe nikigera azakora ubukwe kuko ngo ntiyifuza ubuzima butarimo umunezero w’umugore n’umwana.

Kuwa 14 Ukwakira 2019 we na mugenzi we Platini bahuriye mu itsinda rya Dream Boys rimaze kugira ibigwi, basohoye amashusho y’indirimbo bise “Sinkiri muto”. Iyi ni indirimbo banyujijemo ishimwe ry’abafite aho bigejeje nyuma yo kubura abantu b’ingenzi mu buzima bwabo.

Ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, TMC yaje gupfusha se umubyara. Avuga ko atabayeho ubuzima bubi nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana, kuko abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti ze bamwitayeho akomeza urugendo rw’ubuzima neza.

Avuga ko indirimbo “Sinkiri muto” bayisohoye yari imaze amezi atandatu muri studio. Amateka ye ahuje n’abandi biteje intambwe nyuma yo kubura ababyeyi bayakubiye mu ndirimbo.

Ati “…Ndi mu gikundi cy’abantu babuze ababyeyi bakiri bato kuba nanjye nahuza ibyanye n’iriya ndirimbo nta gikuba cyaba cyirimo…Iriya ndirimbo rero nanjye kuba wayihuza n’intambwe maze gutera ni muri rwa rugendo rwo gushimisha umubyeyi wanjye udahari,”

Yungamo ati “Nagize umuryango bambaye hafi nta kibazo cy’umwihariko nagize navuga gifitanye isano no kubura umubyeyi.”

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse TMC avuga ko bakiriye ubutumwa bwa benshi bushima ubutumwa banyujijemo n’abandi bagiye batanga ubuhamya bavuga ubuzima banyuzemo nyuma yo kubura abantu b’ingenzi mu buzima bwabo.

Mu gihe cy’imyaka icumi amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi, Tmc avuga ko yungutse byinshi harimo imitungo yimukanwa n’itimukanwa; hejuru y’ibyo ariko harimo abantu n’umurongo mugari wa benshi b’ingirakamaro kuri we.

Yakomeje avuga ko mu minsi yavuba azatangaza amazina y’umukunzi we ndetse n’igihe azakorera ubukwe.

Yagize ati “…Nk’uko nabivuze imitungo irahari igihe nikigera nayo tuzayivugaho (Inzu)…abantu bumve ko imyaka icumi nyine umuntu ari muri ‘carrier’ akirimo ataravuyemo cyeretse afite ikibazo ntacyo bikumariye umuntu yagombye kuba yaravuyemo ariko ni sawa kbs ibyo uvuze imitungo itimukanwa iyo ari yose irumvikana nyine n’itimukanwa irahari.”

Uyu muhanzi avuga ko nk’undi musore wese ugeze mu myaka ye aba atifuza kuba mu buzima bwo gukodesha inzu.

Tmc arateganya kwiga ‘PHD’ n’ubwo adatangaza aho azayigira. Avuga ko agiye mu mahanga bitatuma itsinda rya Dream Boys risenyuka ahubwo ngo ntibakomeza gukorera ku muvuduko nk’usanzwe.

Abajijwe niba we na Platini baba baratandukanye hashingiwe ku kuba Platini amaze gusohora indirimbo zigera kuri 4 wenyine hatumikanamo ijwi rye yahakanye aya makuru avuga ko Dream Boys igihari kandi ko nubwo batandukana n’ubwo batandukana bataba bashwanye ngo ni ibintu yizera neza.

TMC yakomeje avuga ko icyaba cyarabaye atari ugutandukana ahubwo ari uburyo bw’imikorere hagati y’abo. Mu gihe cy’imyaka 10 bamaze; Tmc avuga ko Dream Boys yakomejwe no gushyira hamwe buri wese yubaha gahunda z’undi n’inshuti ze bashyira imbere kompanyi ya Dream Boys Ltd ibatunze kandi bose bayihuriyeho.