Print

Diamond agiye kwitabaza DNA kugira ngo ahinyuze ibivugwa ko umwana Tanasha aherutse kubyara atari uwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 5005

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers aravuga ko nyuma yo kubyara umwana w’umuhungu,Diamond na Tanasha batameranye neza kuko ngo uyu mwana yavukanye imisatsi y’Abarabu.

Umuryango wa Mondi [Diamond Platnumz] wamusabye kumara izi mpaka hagakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo bamenye neza niba uyu mwana ari uwe.

Umwe mu bahaye iki kinyamakuru inkuru yagize ati “Nibyo koko benshi baratunguwe nyuma yo kubona amafoto menshi Diamond Platnumz yatwoherereje agaragaza umutwe w’umwana we.Bamwe bavuga ko afite umusatsi w’Abarabu abandi bakavuga ngo ni Singinga ariko ikizakuraho uru rujijo n’ugupima DNA.”

Uwitwa Juma Lcox usanzwe ari inshuti ya hafi y’umuryango wa Diamond yavuze ko mu by’ukuri uyu mwana ari uwa Diamond.

Ikinyamakuru Peace cyavuganye na Mama Dangote ku byerekeye ibi bya DNA amubwira ko nabo babibonye gutyo kuri Internet.

Andi makuru avuga ko uyu mwana yakurikije Tanasha kuko ngo yabyawe n’Umunyakenyakazi na se w’Umutaliyani.

Si ubwa mbere umuryango wa Diamond ushidikanyije ku mwana yabyaye, kuko muri 2015 ubwo umukobwa w’imfura yabyaranye na Zari witwa Latifah "Tiffah Dangote" byavuzwe ko atari uwe hitabazwa gupimisha DNA babona kubyemera.




Umwana wa Diamond na Tanasha biravugwa ko ari uw’umwarabu


Comments

Muhorakeye ben 19 October 2019

Ubundi se icyo ajya yemera Niki ?kuva mwamumenya? Umwana wese numwana kuba amubwirako umwana aruwe kuko abobarabu badahari burya inda ibyara uko ishaka ngo mweru na muhima ajya tuza igihe atazi kwikontorora.murakoze