Print

Zari n’uburakari bwinshi yavuze uburyo Tanasha yakuye Diamond mu mureko yamutaye

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2019 Yasuwe: 7973

Zari Hassan yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram wanakomoje k’imibavu ye yibiwe mu ndege ya Kenya Airways maze abihuza neza no kuba muri Kenya baramwibye imibavu, bakamwaka umugabo none ngo niwe basigaje ariko ntiyabyihanganiye yamuhaye igisubizo cy’uburakari bwinshi.

Njau Brenda umwe mu bakurikirana zari kuri Instagram yamubajije “Papa w’abana bawe yibiwe muri Kenya, ubu imibavu yawe yibiwe muri Kenya, ubutaha niwowe baziba, ntuzigere usubira muri Kenya kuko ntibagushaka.” Zari mu burakari bwinshi yasubije akana ko umugabo we atigeze atwarwa, aho yagize ati “Ntabwo bigeze bamuntwara bamutoraguye mu mureko, aho namusize.”

Umunyamakuru Tanasha Donna na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka umwana uje asanga abana babiri Diamond yabyaranye na Zari ndetse n’umwana yabyaranye na Hamissa Mobeto n’ubwo Platnumz we ahakana avuga ko atari uwe.


Comments

sezikeye 19 October 2019

Yaba ZARI,yaba Diamond,yaba Tanasha,nta numwe uri legally married.Ibyo mukora byitwa ubusambanyi mu maso y’Imana.Kandi bibabaza Imana kubera ko ibitubuza.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.