Print

Umuhanzikazi Rose Muhando yatangaje ubugome yakorewe n’uwari umuhagarariye amuhoye ko yanze ko baryamana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 3779

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Radio Citizen mu kiganiro cyayo cyitwa Jambo Kenya show ku munsi w’ejo mu gitondo,yavuze ko amakuru y’uko yabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse akorana n’amashitani yagiye hanze ari ibinyoma byakwirakwijwe n’uwahoze ari umujyanama we washatse ko basambana akabyanga.

Muhando yagize ati “Nanze kuba imbata y’ubusambanyi,simbishaka na gato.Uwahoze ari Manager wanjye yashakaga kuntwara ibintu byanjye,agerageza kunsiga isura mbi kuko namwanze.Imana yakomeje kubana nanjye kuko izi igihe nzamara.”

Muhando yavuze ko ubuzima bwe bwigeze kujya mu byago,ubwo abantu bari bihishe inyuma yo gusubira inyuma kwe bamutungaga imbunda bakamutegeka gukora ibikorwa bibi atabishaka.

Yagize ati “Bantunze imbunda ku mutwe,bantegeka gukora ibintu ntavugira hano kuri Radio.”

Muhando yavuze ko atazibagirwa ukuntu pasiteri James Ng’ang’a yamuhamagaye akamusaba ko yamusengera akamukuramo amadayimoni muri video yaciye ibintu mu minsi ishize.

Rose Muhando yavuze ko indirimbo yise Kenya Ulindwe yayikoze ashaka gushimira abanya Kenya bamufashije barimo na perezida Uhuru Kenyatta.

Rose Muhando yihakanye umuririmbyi wo muri Tanzania witwa Essau Amani uherutse gutangaza ko ari nyina aho yemeje ko nta mwana afite uririmba bose biga.