Print

Yakase igitsina cya mugenzi we nyuma yo kumugwa gitumo mu nzira ari kumusambanyiriza umugore

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2019 Yasuwe: 4129

Mu gihugu cya Ukraine haravugwa inkuru y’umugabo wakase igitsina cya mugenzi we amuziza ko yamusambanyirije umugore ku manwa y’ihangu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Police yo muri Ukraine yataye muri yombi umugabo utatangajwe amazina ye wakase igitsina cya mugenzi we witwa Dmitry Ivchenko. Ngo byatangiye umugore we ajya gusangira n’inshuti ze nyuma barangije ibiganiro nibwo yafataga nzira yerekeza iwe mu rugo.

Ngo yaje guhura n’uyu mugabo Ivchenko. Ubwo yarageze hafi n’iwe niko kumufata ku ngufu atangira kumusambanyiriza mu rucaca rwari aho hafi n’iwe, Ngo umugabo ubwo yarageze mu rugo yabuze umugore we hashize akanya niko kumva hanze hari umuntu uri gusakuza ijwi ridasohoka neza.

Ngo yahise yiruka vuba na bwangu yitwaje icyuma niko kumusanga amusambanyiriza umugore maze ahita akata ubugabo bw’uyu Ivchenko kubwo kumufatira umugore ku ngufu. Police ngo yahise imuta muri yombi nawe kubw’iki cyaha yakoze cyo kuvutsa umuntu ubuzima bwe.

Itegeko rivuga ko uyu mugabo ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka 5 itari munsi ibiri kubera iki gikorwa yakoreye mugenzi we.