Lionel Messi ukunda Neymar Jr cyane ndetse wifuza kongera gukinana nawe,yabwiye radio yitwa Metro 95.1 ko bigoye ko Neymar Jr agaruka muri FC Barcelona bitewe n’ukuntu yayivuyemo ndetse ngo bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo ntibifuza ko agaruka.
Yagize ati “Biragoye kumugarura.Impamvu ya mbere n’ukuntu byatugoye kwakira ko yagiye,iya kabiri n’uburyo yagiyemo.Hari abantu bo mu ikipe ndetse n’abakinnyi batifuza ko agaruka.N’umukino,Ney n’umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi ariko n’izindi mpamvu ndazumva.”
Messi niwe wokeje igitutu ubuyobozi bwa FC Barcelona ngo bugarure Neymar Jr ukinira PSG ariko byarangiye batabigezeho mu mpeshyi ishize bitewe n’amananiza iyi kipe akinira yshyizeho.