Print

Patriots BBC yakatishije itike yo kwerekeza mu cya kabiri cy’imikino nyafurika ya BAL

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2019 Yasuwe: 612

Patriots BBC yabonye itike yo kwerekeza muri iki cyiciro nyuma yo gutwara shampiyona,yeretse abanya Tanzania ko ari ikipe ikomeye kuko yatsindiye JKT imbere y’abafana bayo muri Tanzania amanota 79-65.

Patriots BBC yakoze ibisabwa byose muri iri itsinda D riherereye mu gice cy’Iburasirazubakuko yagombaga gutsinda uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo yizere kuzamukana na City Oilers yo muri Uganda, na yo yamaze gutsinda imikino yayo itatu ibanza.

Patriots BBC igomba gucakirana n’iki kigugu cyo muri Uganda,City Oilers,kuri iki cyumweru,mu mukino idahabwamo amahirwe gusa icy’ingenzi nuko yamaze kubona itike irakina uyu mukino ishaka kuyobora itsinda.

Ndayisaba Dieudonné yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi Patriots BBC yabonye imbere y’iyi kipe yo muri Tanzania, atsinda amanota 20 ndetse akora rebounds 8.

Mu mikino ibanza Patriots yari yatsinze Dynamo yo mu Burundi na Hawassa yo muri Ethiopia.