Print

Tanzania: Biravugwa ko Perezida Magufuli arembye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2019 Yasuwe: 5923

Amakuru aravuga ko Perezida Magufuri yafashwe n’umutima agiye mu nama ahitwa Lindi asa nk’utaye ubwenge, indege ya gisirikari ihita imugarura mu murwa mukuru Dodoma arikobirangira agiye kuvurizwa mu Budage byihuse.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Prof Palamagamba Kabudi aragirana inama n’abanyamakuru uyu munsi mu mujyi wa Dar es Salaam akababwira kuri aya makuru ari kuvugwa cyane ku buzima bwa perezida Magufuli.

Turacyabikurikirana....


Biravugwa ko perezida Magufuli atameze neza


Comments

mazina 20 October 2019

This is natural.Abantu iyo bashaje barware umutima,cancer,diabetes,hypertension,etc... Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.