Print

Kimenyi Yves nawe yavuze ku kuba ngo umukunzi we yaramutaye akisangira undi mugabo i Dubai

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2019 Yasuwe: 14075

Yagize ati”ntabyo nzi, naje mu mwiherero musize. Ibyo byose byavuzwe ndi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kandi njye nzi ko namusize mu Rwanda, niba yaragiye sinzi niba habaho u Rwanda rumwe n’urwa kabiri.”

Uyu musore kandi yemeje ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umukunzi we, Uwase Muyango Kibaruma wegukanya ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2017.

Muri Kanama 2019, ni bwo aba bombi bahamije ko bakundana bizira uburyarya, bagiye banabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo y’urukundo.

Ibintu byarushishije kuba byiza hagati y’aba bakunzi tariki ya 13 Ukwakira 2019, ubwo Kibaruma yafashaga umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Inkuru ivuga ko Kibaruma yaba yasize Kimenyi Yves akerekeza Dubai yatangiye kuvugwa mu Cyumweru gishize aho bavugaga ko uyu mukobwa yahabonye akazi, bidateye kabiri bivugwa ko yanamaze gutandukana na Kimenyi kuko muri Dubai yasanzeyo umukunzi we.

Kimenyi Yves, ibi yabigarutseho, nyuma y’umukino Amavubi yasezereyemo Ethiopia akabona itike ya CHAN.


Comments

Gahungu 22 October 2019

Niba utaramusezeyeho ubwo wararangaye nyine nta kundi.


Claudette 20 October 2019

Uyu mukobwa ni Kibarume koko.


sezikeye 20 October 2019

Niba yaramwanze akajya kwibera I DUBAI,Kimenyi namenye ko nawe yataye undi mukobwa bari bamaranye igihe kinini.Nawe niyumve uko ubuhemu buryana.Gusa bene ibi babwirana ngo "bari mu rukundo",ni ukubeshyana.Akenshi bishirira mu kuryamana gusa.Bakobwa,musigeho ibi byateye byitwa ngo "muri mu rukundo" n’abahungu.Akenshi iyo mubahaye ibyo bashaka,nukuvuga kuryamana,barabata.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.