Print

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we Meghan barifuza kwimukira muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2019 Yasuwe: 4764

Prince Harry na Meghan Marlkle bafitanye umwana umwe witwa Archie,bakunze Afurika kugeza ubwo bifuza ko bakwimukira kuri uyu mugabane u Rwanda ruherereyeho.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru Tom Bradbywa ITV,Prince Harry yavuze ko umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo ari mwiza cyane.

Prince Harry na Meghan barifuza kubaka lodge mu gihugu cya Botswana yaherukaga gusura mu kwezi gushize.

Tom Bradby wagiranye ikiganiro na Prince Harry yavuze ko we n’umugore we bahangayitse ndetse bakomeretse cyane.

Prince Harry yagize ati “Sinzi neza aho twatura muri Afurika muri aka kanya gusa tuvuye mu mujyi wa Cape Town.Ni ahantu heza cyane twatura.

Amakuru aravuga ko Prince Harry na Meghan bagiye gufata ikiruhuko cy’ibyumweru 6 bari kure y’umuryango ndetse n’inshingano z’I Bwami.Iki kiruhuko ngo kizatangira mu Ugushyingo hagati aho aba bombi bazerekeza mu mujyi wa Los Angeles gusura nyina wa Meghan,Doria,mu rwego rwo kumushimira.

Aba bombi ariko bagomba kwizihiza Noheli bari kumwe n’umwamikazi kuko niko umugenzi w’I bwami ubiteganya.


Prince Harry na Meghan barifuza kwimukira muri Afurika bakava muri UK