Print

Davido yakoze ibidasanzwe ubwo yakiraga umwana we w’umuhungu wavutse kuri iki Cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2019 Yasuwe: 4955

Davido n’umukunzi we Chioma Avril Rowland bibarutse umwana wabo w’umuhungu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ukwakira 2019,uyu muhanzi akora agashya aturikiriza champagne mu bitaro uyu mwana yavukiyemo.

Davido yishimiye ivuka ry’uyu mwana we yise David Adedeji Adeleke Jr ashimira uyu mukunzi we wamuhaye umwana.

Mu butumwa yanyujije kuri Tweeter,yashyize hanze amashusho ari kumwe n’inshuti ze mu bitaro bari guturitsa champagne aho bari bategerereje ko muganga abareka bakinjira aho umukunzi we ari.Aya mashusho yashyizeho mu gitondo amaze kurebwa n’ibihumbi 23.

Davido aritegura gukora ubukwe n’uyu mukunzi we Chioma buzitabirwa n’icyamamare Chris Brown.