Print

Umuhanzikazi Lady Gaga yishimanye n’umufana ku rubyiniro bimuviramo kugwa mu bafana arakomereka

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2019 Yasuwe: 3381

Ubwo uyu muririmbyikazi yaririmbiraga abafana mu gitaramo cyari kitabiriwe cyane yaje guhimbarwa asaba umufana ko yazamuka ku rubyiniro (stage) bakabyinana. Lady Gaga yaje gusimbukira umufana barishimana bikomeye nuko biza kurangira bahanutse hasi bagwa mu bandi bafana maze we n’umufana babyinanaga barakomereka bikabije.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘USMAGAZINE.COM’ avuga ko ibi byatumye abari bitabiriye igitaramo bagira ubwoba ko umuririmbyi wabo yaba agize ikibazo gikomeye ariko Lady Gaga yaje kongera kurizwa urubyiniro ahumuriza abafana ko nta kibazo afite nubwo yahise arekeraho kuririmba.

Amakuru yatambutse mu binyamakuru avuga ko uyu muhanzikazi ndetse n’uyu mufana we bahanukanye bahise bajyanwa mu bitaro ndetse ngo umufana we yakomeretse bikabije.

Si ubwa mbere uyu muhanzi agwa ku rubyiniro kandi kuko no mu mwaka wa 2013 Lady Gaga yaje guhagarika ibitaramo by’uruhererekane yari afite byitwaga ‘Born This Way’abitewe n’imvune yo kugwa ku rubyiniro.

Uyu mwaka wa 2019 ntago wigeze ubera mwiza uyu muhanzi kuko ibi byose bije bikurikira gutandukana n’uwari umukunzi we ‘Dan Horton’ ubu akaba ari wenyine nta mukunzi nk’uko aheruka kubitangaza ku rukuta rwe rwa Twitter.