Print

Igisupusupu yashyize hanze indirimbo nshya ya kane

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2019 Yasuwe: 7143

Iyi ndirimbo itandukanye n’izo Gisupusupu yari yaragiye asohora mbere kuko yo yiganjemo kurata ibyiza bitatse u Rwanda, ikaba yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019.

“Uzaze Urebe u Rwanda” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye, haba mu burezi, ubuzima, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.

Iyi ibaye indirimbo ya kane ashyize hanze kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018, nyuma y’izayibanjirije arizo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” na “Rwagitima”.

Indirimbo zabanje z’uyu musaza zagiye zituma abantu bamwe bamwamagana, bavuga ko zirimo amagambo y’urukozasoni n’andi ashyigikira ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n’abana b’abakobwa.

uyu muhanzi biravugwa ko kuba ashyize hanze iyi indirimbo irimo ubutumwa bwumvikana kandi bushimwa na buri munyarwanda, bishobora kuba umwanya wo kwigarurira na ba bandi bamunengaga gukoresha amagambo atari meza bityo akaba yakomeza kuzamura ubwamamare bwe muri muzika Nyarwanda.

Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no kwamamaza, ibintu we yivugira ko byamwinjirije amafaranga atari make abifashijwemo n’umujyanama we Alain Mukuralinda (Alain Muku).


Comments

21 October 2019

NTANDIRIMBO AFITE ITARIMWUBUTUMWA AHUBANTUNIBUMVA KIMWE. AHUBWO. ABAKOBWABATUMVI SUBUTUMWABWUWOMUHANZI BAZIGISHWA NANDE? REBANKINDIRIMBO.ICANGACANGE