Print

Hageragejwe urugendo rwa mbere rurerure rw’Indege

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2019 Yasuwe: 2704

Boeing 787-9 yari irimo abagenzi 49 yakoze urugendo rw’amasaha 19 n’iminota 16 kuva i New York kugera i Sydney mu burasirazuba bwa Australia, ni intera ya 16,200Km.

Mu kwezi gutaha, Qantas irateganya no kugerageza urugendo rudahageze kuva i Londres kugera i Sydney.

Iyi kompanyi irateganya gukomeza kureba niba izi ngendo zishoboka kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Ivuga ko nibona bishoboka, izatangira gutanga serivisi z’izi ngendo mu mwaka wa 2022 cyangwa 2023.

Kugeza ubu nta ndege y’ubucuruzi ikora izi ngendo ndende itwaye abagenzi n’imizigo yabo.

Kugira ngo indege ya Qantas ibigereho, yahawe ibitoro (fuel) bihagije bituma nta handi ihagarara ngo ibifate, kandi yikorejwe imizigo micye.

Hashize amasaha atandatu indege ihagurutse, abagenzi bahawe ifunguro rya saa sita maze amatara mu ndege barayazimya kugira ngo biborohere gusinzira.

Mu ndege hari hashyizwe uburyo bwo gusuzuma imikorere y’ubwonko bw’abapilote.

Hari kandi uburyo bwo kwiga neza uburyo kwambukiranya imirongo miganda y’amasaha menshi bigira ingaruka ku mubiri wabo n’abagenzi.

Alan Joyce, umuyobozi mukuru wa Qantas Group yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu by’ingendo z’indege z’ubucuruzi.

Ati: “Turizera ko iyi ari intangiriro ya serivisi ihoraho izihutisha uko abantu bagenda kuva ku mpera y’isi bagana ku yindi”.

Guhatanira gukora ingendo ndende cyane byariyongereye mu myaka muri za kompanyi zikomeye z’indege z’ubucuruzi.

Umwaka ushize, Singapore Airlines yatangije urugendo rumara hafi amasaha 19 hagati y’umujyi ya Singapore na New York.

Uru ni narwo kugeza ubu rurerure cyane ku isi mu ngendo z’indege z’ubucuruzi.

Umwaka ushize kandi, Qantas yatangije urugendo rw’amasaha 17 indege idahagaze kuva mu mujyi wa Perth kugera i Londres.

Mu gihe Qatar nayo ifite urugendo rw’amaha 17 hagati ya Doha na Auckland muri Nouvelle-Zélande.