Print

Burundi: Biravugwa ko abavuye mu gisirikare n’Imbonerakure bahawe imbunda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 2046

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri izi komini aravuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 19-20 Ukwakira uyu mwaka,umuyobozi w’ingabo zavuye mu gisirikare muri iyintara yahaye imbunda ingabo ze ndetse n’urubyiruko rushyigikiye ishyaka rya CNDD FDD ruzwi nk’Imbonerakure.

Umuyobozi w’ingabo zavuye ku rugerero,bwana Deo Nsabimana uzwi nka Muhumure yagaragaye mu mijyi ya Buganda, Rugombo na Murwi ari gutanga izi ntwaro.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko amakuru cyamenye ari uko izi mbunda zatanzwe ziganjemo izo mu bwoko bwa Kalashnikov ndetse ngo n’urubyiruko rw’Imbonerakure rwazihawe.

Umwe mu bahawe imbunda yagize ati “Twari dutegereje guhabwa imbunda guhera mu cyumweru gishize.

Uyu wahawe imbunda yavuze ko n’utundi duce abademobe ndetse n’Imbonerakure zizahabwa imbunda.

Uhagarariye Abademobe mu ntara ya Cibitoke yahakanye aya amakuru ati “Nta mpamvu yatuma dutanga imbunda kandi igihugu kiri mu mahoro kandi twizeye intsinzi muri 2020.Abakwirakwije ibyo bihuha n’abanzi b’igihugu.”

Guverineri w’intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka yavuze ko aya makuru ari ibihuha ndetse abwira abaturage ko umutekano umeze neza muri komini zose.

Hashize iminsi mu Burundi havugwa ikibazo cy’Imbonerakure zihohotera abayoboke b’ishyaka rya CNL ndetse bamwe muribo barishwe mu mezi ashize.

Uku guha imbunda izi mbonerakure bishobora gutuma hameneka amaraso menshi mu Burundi buri kwitegura amatora ya perezida mu mwaka utaha.


Comments

hitimana 21 October 2019

Birababaje kubona ibi bibera mu gihugu gifite president uvuga ko ari Umurokore.Nubwo ajya gusenga kandi akaba atanywa inzoga,ibyo sibyo bigira umuntu umukristu nyawe.President Nkurunziza aherutse kuvuga ngo n’Imana ni imbonerakure.Nyamara niwe uziha intwaro ngo zice abantu.Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (cyanecyane politike).Kubera ko muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.