Print

Tanzania: Perezida Magufuli yagaragaye I Dar es Salaam ari guseka bikuraho ibihuha by’uko arembye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 2033

Ibi bihuha byavuze ko Perezida Magufuri yafashwe n’umutima agiye mu nama ahitwa Lindi asa nk’utaye ubwenge, indege ya gisirikari ihita imugarura mu murwa mukuru Dodoma birangira agiye kuvurizwa mu Budage byihuse.

Kuri iki Cyumweru,nibwo perezida Magufuli yagaragaye I Dar mu muhango wo kurahira kwa bamwe mu bayobozi baherutse gutorwa muri Tanzania,wabereye mu ngoro ye.

Perezida Magufuli akimara kurahiza aba bayobozi bo mu nzego zitandukanye yahise ababwira ati “Meze neza,turaza kwishimana.”