Print

U Rwanda rwatangaje impamvu inama ya kabiri yiga ku masezerano ya Angola itabaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 1787

Amb.Nduhungirehe Olivier yabwiye IGIHE ko Uganda ariyo ifite urufunguzo rw’iyi nama ya kabiri yiga kuri aya masezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola,ariyo mpamvu hategerejwe ubutumire buzaturuka i Kampala.

Yagize ati "Abanya-Uganda nibo bagomba gutanga ubutumire, twe ntabwo ari twe dutumira.”

Ku bijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya mbere yabereye I Kigali kuwa 16 Nzeri , Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko "nta kintu gishya kirabaho".

Mu myanzuro yari yafatiwe muri iyi nama ya mbere, harimo ko inama ikurikiraho yo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, yagombaga kuzaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe inama ya mbere yabereye,ariko ubu iyo minsi imaze kurengaho itanu, u Rwanda rutegereje ubutumire.

Aya masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019 hagati y’u Rwanda na Uganda, agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.