Print

Ubutumwa bwa Igor Mabano nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 October 2019 Yasuwe: 2169

Igor yakoze impanuka taliki ya 13 Ukwakira 2019, ari mu muhanda wa Huye-Kigali ageze i Kinazi yenda kwinjira mu Karere ka Nyanza avuye gusura abanyeshuri ku ishuri. Nyuma yo kurokoka impanuka Igor Mabano yashimye Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

“Icyumweru gishize Imana yaraturinze mu uburyo bukomeye hamwe n’umuntu atakwikura, niho Imana yadukuye turayishima.

“Turiho nta numwe byakomeye ngo bibe ibibazo ngo bigere kure ,nta nkuru y’urupfu yabayeho Imana iracyadufitiye Imigambi.

“Mwarakoze mwese abadusuye, abatubaye hafi hamwe n’abakunzi banjye bose muri rusange Imana ibahe umugisha.”

Igor Mabano yavuze ko imodoka yari atwaye yakatiraga iyari imusatiriye, agonga ikamyo arenga umuhanda ariko yaba we n’abo yari atwaye ntawahasize ubuzima, gusa barakomeretse.