Print

Umunyarwandakazi Alliance witabiriye Miss Rwanda wari ufungiye muri Uganda yarekuwe by’agateganyo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 2805

Uyu mukobwa ni umwe mu basimbuye Teta Sandra mu kabari kitwa Hideout Lounge aho afatanya n’undi munyarwandakazi gutegura ibirori bikaberamo byitwa ‘Wednesday Bosslady’ buri wa Gatatu w’icyumweru.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo yari avuye mu kazi yakoze impanuka ikomeye ahitwa Soya hafi ya Bunga, umuntu yagonze ahita yitaba Imana.

Polisi ya Kabalagala yahise imuta muri yombi arafungwa gusa yaje kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri ategekwa kujya yitaba buri wa Mbere w’icyumweru.

Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 utarabashije kwinjira mu bagiye mu mwiherero. Yiyamamaje ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Usibye kuba ategura ibitaramo mu kabari ka Hideout Lounge, anamurika imideli.

Urwandiko rwa Polisi ya Uganda rurekura Uwimbabazi Alliance by’agateganyo