Print

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu Maurizio Sarri atandukaniyeho na Allegri wabatozaga ubushize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 2107

Cristiano Ronaldo yavuze ko ikipe ya Juventus yazamuye urwego nyuma y’aho Maurizio Sarri aherewe akazi ko kuba umutoza wayo agasimbura Max Allegri.

Ronaldo watsinze ibitego 28 mu mwaka w’imikino ushize, yabwiye abanyamakuru mbere y’umukino wa UEFA Champions League Juventus ifitanye na Lokomotiv Moscow ko ikipe ihagaze neza kubera Sarri ubaha ubwisanzure mu kibuga.

Yagize ati “Kuva twatangira gukorana na Sarri twazamuye cyane urwego.Umwanya wanjye warahindutse.Nkunda kuba mu mpande zitandukanye mu kibuga aho numva meze neza.Nkunda ubwisanzure bwo gukina.

Tugomba guhangana cyane kugira ngo twongere twisubize shampiyona ariko tukagerageza gutwara Champions League.Iyo niyo ntego dufite.Umusaruro w’ubufatanye n’ingenzi.Ugereranyije nuko twakinaga ubushize,ubu dusigaye dukora uburyo bwinshi imbere y’izamu.Dusigaye tugumana umupira ndetse tugakoresha impande zitandukanye.Nishimiye uko ibintu bihagaze ubu hamwe n’umutoza mushya.Nishimiye ibyo tumaze kugeraho.”

Juventus iri kugerageza kureba uko yakongera gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.