Print

Rubavu: RIB yataye muri yombi abakozi b’Akarere bane kubera kunanirwa gucunga neza umutungo wa rubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 4223

Abafunzwe ni Kayitesi Marie Claire ushinzwe Ibiza mu Karere, Habimana Martin umujyanama wa Komite Nyobozi mu karere, Hagenimana Epimaque, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage, na Dukundimana Espérence , Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’imicungire y’abakozi.

Nkuko uru rwego rwabitangaje kuri Twitter,aba bayobozi barakekwaho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza.

Aba bayobozi barashinjwa uburangare,imifuka ya Sima igera ku bihumbi 5078 yari yatanzwe na MINADEF yangirikiye mu bubiko. Izi sima zari zigenewe kubakira abasenyewe n’ibiza zangijwe n’amazi.

RIB irakangurira ababishinzwe gucunga neza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko amategeko ateganya ibihano ku batabicunga neza, kandi ngo ntizabihanganira.


Comments

22 October 2019

Bafunhiwe ubusavrwose nibimwe ngutakwambuye aragukerereza. Nuko RIB ntakindi ishinzwe kitari ugufunga ntanubundi bwenhe cg ibitekerezo ikoresha ikaba ntanaho ijya iregwa kubera aricyama ariko nkibi yabibazwa byo kurenganya nogutesha igihe abanyarwanda rwose


gakuba 22 October 2019

Uretse no gufungwa ahubwo bagomba no kwishyura iyo Ciment. kandi nabandi bayobozi bafatwe kuko bahombaga gukurikirana, no kumenya ko abo baturage bubakiiwe bose bateranye bishyure ubutaha bazamenya ko ibya Leta ataribyo kwangiza*