Print

Kim Kardashian yishimiye byimazeyo ibirori yakorewe n’abo mu muryango we munsi we w’amavuko

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 1497

Kim Kardashian ni umushabitsi ushora imari ye mu bucuruzi. Afite televiziyo muri Amerika imwinjiriza agatubutse binyuze cyane cyane mu kiganiro akorana n’abo mu muryango we kitwa ”Keeping Up with the Kardashians”. Ni umukinnyi w’ama filime akaba n’umunyamideri wabigize umwuga umaze kwambika ibyamamare byinshi birimo na Paris Hilton.

Ni umugore w’umuraperi Kanye West, bafitanye abana bane. Ku nkuta nkoranyambaga ze yagaragaje ko abavandimwe be muri ibi birori bamwitayeho. Hari amashusho yashyize hanze agaragaza ukuntu murumuna we Kylie Jenner ari we wamwitayeho ku bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Ibi birori byabereye mu nyubako ya Kris Jenner iherereye ahitwa La Quinta. Uyu mugore wa Kanye West yagaragaje ko ibi birori byamushimishije kuko byahuriranye n’imyaka itanu amaranye n’umugabo we bafitanye abana bane Ati”ndanyuzwe nshimishijwe nuko abana bane bose bahari ni umubare nkunda.“

Yakomeje avuga ko ashimishijwe no kuba abo mu muryango bitabiriye ibi birori avuga ko ubaye umunsi udasanzwe.