Print

Umuhanzikazi Britney Spears n’umukunzi we bashyize hanze amafoto bari gukora siporo zitangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 3327

Britney Spears w’imyaka 37 n’uyu mukunzi we w’imyaka 25 bagaragaye bari mu busitani bari gukora siporo ngororamubiri [Gymnastics] bituma benshi bacika ururondogoro.

Mu butumwa yaherekeresheje aya mafoto,Britney Spears yavuze ko yari amaze imyaka 2 adakora izi siporo ariko yishimiye gukorana n’umukunzi we.

Britney Spears akunze gusangiza abamukurikira ku rukuta rwa Instagram amafoto ye ari muri Gym,ariko kuri iyi nshuro yahisemo kubasangiza amashusho ari mu bihe byiza n’umukunzi we bari gukora gymnastics.







Comments

Rukara 23 October 2019

Ni byiza kugira umutoza wa sport wumukorera bushake.