Print

Umupasiteri yashwanyaguje Bibiliya Yera ayigaburira abayoboke be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 3488

Uyu mupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo yatutswe na benshi kubera amashusho yakwirakwijwe hirya no hino ari gushwanyaguza Bibiliya agahereza impapuro zayo abayoboke be ngo bazirye.

Uyu mupasiteri washwanyaguje Bibiliya, yumvikanye ari gutegeka aba bayoboke be ati “Muhekenye mumire”.

Aya mashusho y’uyu mupasiteri benshi bavuze ko akorana na satani,yatumye benshi basaba abanyafurika kuba maso bakareka gukurikira abahanuzi b’ibinyoma.

Mu minsi mike ishize haherutse kujya hanze amashusho y’umupasiteri witwa Wilson wifashe amashusho ari kuvuga mu ndimi ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we,arangije ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.


Comments

mazina 22 October 2019

Erega iyi Bible bayikoresha nka "tool" ibafasha kurya amafaranga y’abayoboke babo nta kindi.Gushwanyaguza Bible,ni ibintu biteye ubwoba.Nubwo hari ibindi bitabo byitwa ko bituruka ku Mana,ni ukubeshya.Icyerekana ko Bible aricyo gitabo cyonyine gituruka ku Mana,ni UBUHANUZI bwinshi bible yavuze kandi bukaba.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye yuko YEZU azaza ku isi,agapfa kandi akazuka.Byatwaye imyaka myinshi atari yaza.Ariko yageze aho araza.Byerekana ko n’ubundi buhanuzi butari bwaba Bible ivuga,buzaba nta kabuza.Urugero ni isi izaba paradizo (2 petero 3:13;Umuzuko w’abantu bapfuye bumvira Imana (Yohana 6:40),Kuvaho k’Urupfu n’Indwara (Ibyahishuwe 21:4).Nta kindi gitabo na kimwe cyahanuye ibintu ngo bibe uretse Bible.