Print

Nyarugenge:Umubyeyi yabyaye uruhinja arushyira mu ikarito arujugunya muri Ruhurura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 October 2019 Yasuwe: 1637

Ahagana muma saa tatu za mu gitondo ubwo itangazamakuru ryageraga aho ibi byabereye aho ibi byabereye abaturage ryahasanze batigeze bemera gutangarizwa amazina yabobavuze ko babonye urwo ruhinja mu gitondo ruryamye rwubitse inda muri ruhurura.

Umwe muri bo usanzwe anakora isuku yo mu muhanda muri kano gace yavuze ko uruhinja yarubonye muri ruhurura ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mugitondo.

Yagize ati”Twasanzemo agahinja ariko nta mubyeyi wari uhari ” Akomeza avuga ko nyuma yaho gato, abashinzwe umutekano bahise bahagera ndetse n’abaganga b’ivuriro ryegereye iyo ruhurura rizwi nka ‘Rehoboth’ bahita bagakuramo urwo ruhinja barushyira mu ikarito barujyana muri iryo vuriro.


Comments

23 October 2019

ababyeyi nkabo babakurikirane bahanwe byintangarujyero.ibyosibyo!


sezikeye 23 October 2019

Biteye akababaro n’agahinda gusa.Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.